
Ahabanza
Mar 6, 2025 · Burera Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite Ubuso bungana na 644.5 Km2; ku bucucike bwa 682/Km2 (Ibarura rya 2022).
Menya Akarere - Burera
Menya Burera. Akarere ka Burera ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite Ubuso bungana na 644.5 Km2; ku bucucike bungana na 682/Km2 (Ibarura rya 2022). Gafite Imirenge 17; Utugari 69 n’Imidugudu 571.
URUBYIRUKO RWO MU KARERE KA BURERA RWASOBANURIWE …
Mu butumwa bwe kandi, Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwirinda icyabangamira ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda; bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
INKOMEZABIGWI,ICYICIRO CYA 12/2024 ZASABWE KUBA BA …
Uyu munsi, mu Karere ka Burera hasojwe Itorero ry’iminsi itatu ry'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12/2024; aba akaba ari urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri 2023-2024.
GEN (RTD) JAMES KABAREBE YASABYE ABATURAGE B’AKARERE …
Inama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Unity Club Intwararumuri na Alert International Rwanda.
UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA YATANGIJE GAHUNDA YA …
Kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2023, Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yatangije gahunda ya DUHARI KU BWANYU mu tugari tugize Akarere ka Burera igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga no kumwegera hagamijwe kumutega amatwi no kumusobanurira gahunda za Leta n’inshingano z’abayobozi mu inzego z’ibanze n’ibindi byiciro bikorera mu Karere.
MU GUTANGIZA KU MUGARAGARO AMARUSHANWA …
Kuri uyu wa gatanu, mu Karere ka Burera hatangiye amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2024-2025 yateguwe ku insanganyamatsiko igira iti: "Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage aba ku isonga". Muri aya marushanwa, buri Murenge mu Mirenge 17 igize Akarere ka Burera uhagarariwe n'amakipe abiri (ikipe y'Abagabo n'iy'abagore). ...
ABITABIRIYE INAMA Y’UBUREZI KU RWEGO RW’AKARERE …
Mu nama y’Uburezi ku rwego rw’Akarere yabereye mu cyumba cy’Akarere ku wa gatanu tariki 03 Mutarama 2025, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wayiyoboye yasabye abayitabiriye gufatanya kugira ngo abanyeshuri bose bazitabire ishuri ku gihe mu gihembwe cya II cy’amashuri cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, ndetse no kugira ngo icyo gihembwe cy’amashuri kizagende neza muri rusange.
UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABANTU BAFITE UBUMUGA …
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga byabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera. Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Kuzamura uruhare rw'Abantu bafite ubumuga mu miyoborere, twubaka ejo haza."
INCAMAKE Y’IBYARANZE UMUHANGO WO GUTAHA KU …
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024, mu Karere ka Burera habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by'Akarere bigeretse gatatu byubatswe mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye. Ibi biro bigizwe n'ibyumba 58 abakozi bakoreramo. Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri Kamena 2021.